JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Yobu

 

Yobu

 

 

 

Yobu Yobu ntiyaretse Imana ye X3

Yabonaga iby’isi byose ko ari nk’ubusa

 

Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa,

Nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye,

Ibyo byose nabihawe n’Uwiteka,

Yabonaga iby’isi byose ko ari nk’ubusa.

 

Uwiteka ni we utanga abo tuvukaho,

Uwiteka ni we utanga abadushibukaho,

Uwiteka akabajyana aho abashakiye,

Yabonaga iby’Isi byose ko ari nk’ubusa.

 

Ubutware n’ubuhinza birya ni ubusa,

Ubukungu n’ubwamamare ni ubusa,

Birya byose ni nko kwiruka k’umuyaga,

Yabonaga iby’isi byose ko ari nk’ubusa.

 

Umukumbi w’amatungo ni we uwugaba,

Umusaruro mirenge ni we uwugaba,

Ntukarakarire Imana ujye uyishimira,

Kuko byose uko ubireba ni yo ibigaba.

 

Iyo uhashye ugasaranganya arakunota,

Iyo ucishije makeya aragushimira,

Iyo ushimye ibyo aguhaye ubwo arakunota,

Yabonaga iby’isi byose ko ari nk’ubusa.

 

Iyo wihebye mu buzima uba nka Yobu,

Iyo ushiriwe ukaba nyakamwe uba nka Yobu,

Ibyo byose ukabitura nyiribiremwa,

Yabonaga iby’Isi byose ko ari nk’ubusa.



14/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres