JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Aho hantu ni he?

 

Aho hantu ni he?

 

 

Aho hantu ni he mwa bagenzi mwe?

Hataba abagome ntihabe urugomo,

Ntihabe amazimwe ntihabe n’ishyari,

Numvise ko isi muyizenguruka,

Muturangire rwose tujyeyo.

 

Aho hantu hatuwe n’abareshya,

Ntihabe abakire banga abakene,

Ntihabe abanyoni ntihabe ikinyoma,

Aharangwa n’ubwiza bwiza gusa,

Muturangire rwose tujyeyo.

 

Aho hantu inyamaswa zumvira abantu,

Aho ibiti bitoshye hakaba uturabyo,

H’akazuba gake n’akayaga gake,

Nimundangire rwose ndabababajije,

Aho hantu ni hehe bagenzi?

 

Aho hantu bavuga ururimi rumwe,

Ntibavangure amoko bafite ubumwe,

Ntihabe ruswa nta kimenyane,

Aho hantu ni hehe ndababajije?

Muturangire rwose tujyeyo.

 

Ahahora amahoro hagahora ubumwe,

Izuba ryarasa bakaryota kimwe,

Aho heza haganje abeza gusa,

Aho hantu ni hehe ndababajije?

Muturangire rwose tujyeyo.

 

Numvise ko mwagenze Amerika,

Numvise ko Aziya muyizenguruka,

Uburaya ni nk’aho mvugiye aha,

Austraria na ho munyarukirayo,

Afurika ni nziza ibyo turabibona,

Ariko se ni hehe ni he hazima?

Nimundangire rwose bagenzi.

 

Icyo gihugu cyera kiba he?

Aho Rurema yigaruriye,

Aho urukundo nyarwo ruhabwa intebe,

Numvise ko isi muyizenguruka,

Muturangire rwose tujyeyo.

 

 

Niba habuze rero ba militants,

Niba mutaharuzi barwanashyaka,

Habaye mu Rwanda se banyarwanda,

Abatuye uru Rwanda tukumvikana,

Iki gihugu tukakigira Edeni.

 

Ishyari n’amatiku uwabireka,

Kurenganya abandi uwabireka,

Guteranya abandi uwabireka,

Kurebana ikijisho uwabireka,

Kwihorera na byo uwabiraka,

Nyanganira igacika mu gihugu,

Uru Rwanda tukarugira Edeni.

 

Kuvangura amoko uwabireka,

Kuvangura uturere uwabireka,

Cya kimenyane uwakireka,

Kwibonekeza uwabireka,

Kwiratanaho uwabiraka,

Tugakundana twese twese aliko,

Uru Rwanda tukarugira Edeni.

 



13/07/2010
5 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres