JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Ikinimba non stop

 

Ikinimba non-stop

 

 

Uraho uraho uraho mbe Rugenera w’i Ndera x2

Uraho uraho Adela mbe Rugenera w’i Ndera,

Adela Benimana mbe Rugenera w’i Ndera,

 

Icyatumye yiyamamaza,

Ni uko yasanze umwali mu nzu,

Akamutesha umwiyoroso ari nta n’ingutiya yambaye,

 

Uraho uraho uraho mbe Rugenera w’i Ndera,

Uraho Sebirondo mbe Rugenera w’i Ndera,

Uvumba yavunuye mbe Rugenera w’i Ndera,

 

Uraho uraho uraho mbe Rugenera w’i Ndera,

Uraho Sendatalire mbe Rugenera w’i Ndera,

Yarataze biratema mbe Rugenera w’i Ndera,

 

Impame impa we,

Mpamirize inyawera,

Ubyina impame,

Ntakura ibirenge,

Kuko iyo abishinguye,

Impame iramucika,

 

Na Nyirabumba,

Wo kwa Muzigura,

Arabyina impame we,

 

Mpame mpame we,

Mpame mpame we,

Mpamilize i Nyawera,

 

Mpame mpame we,

Mpame Balinda,

Balindage,

Mpame mpame we,

Mpame mpame we,

Mpamirize i Nyawera,

 

Mugabo utema ishyamba we,

Atariburihinge,

Aryita mu kwabo,

Ni munyandinda,

Uwo mu Gasenyi,

Ngo hafi ya Mwendo,

Ayi yego we,

 

Mubyine gato keza we,

Ngo ni akabatoya we,

Abana b’u Rwanda,

 

Muhabyine bahungu mwe,

Muhabyine bakobwa mwe,

Si mwebwe mwaharemye,

Imana yaharemye,

Izahasubiranya,

 

Igikeri nyamabondo,

Cyakenyeye igitenge,

No kuri komine,

Bagitera ikirato,

Kiti: “yebaba umwega,

Negamiye komine”

 

Kana kari ku ziko x2

Canamo rurabaye ,

Canamo rurabaye,

Rwa nyina w’umwana,

 

Mugabo ironona x2

Yireke yiyonere,

Irona mu kwabo,

 

Usingiza intwari we x3

Abanza iz’iwabo,

 

 



13/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres