Baliho bamukwena
Baliho bamukwena
- Kera habayeho umugabo w’igikwerere
- Abamubonye bavuga ko yari intwali idategwa mu magambo
- Ngo ntiyatinyaga kugorora ibigoramye no gushyira hasi abishyira ejuru
- Ngo ntiyaniganwaga ijambo abazaga kumutera ubwoba barabutahanaga ali bo
- Yasize atanze amasomo menshi, Harimo irya nyuma ku musaraba
- Yali ikinege nka Sabizeze amanuka mw’ijuru aho akomoka
- Akora ibitangaza nka Ndoli
- Ntiyaripfanaga nka Rugaju rwa Mutimbo
- Kandi abambwa nka Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo
- Ingoma ye yakwiriye impugu z'imahanga nk'iya Sezisoni
1. Ukabasanga bamutaramanye bamuharabika kandi umuzi
Ukumva bitamukwiye nyamara ukemera ukalipfana
Ukabatega amatwi yombi nawe ukungamo mugatarama
Humuka ubone uhumure rubanda
R/ Bariho bamukwena, arabarora arabumva
Rubanda n’abatambyi n’abasirikare b’abaroma
Bakomeza bamushinyagurira, arabumva maze aratobora ati
Mana jye nkwisabire
Mu rugendo ugiyemo none unyibuke uce inkoni izamba
Ati Mana ndakwinginze
Nuramuka ugeze I Jabiro unyibuke ndakwinginze x2
2.Bamushyizeho ingenza, agaca umugani bakawandika
Aho yigishaga hose, ngo bamushakire ibimenyetso
Yarabyimanye barayoberwa, barahimba babishyira aho
Bamushora mu rubanza, Pilato ati nimubambe
Ubwo yari ageze aho rubanda imukoba,
Aho inshuti zamwihakanye zikamwitarura
Aho inyota yari imuzahaje n’umunaniro
Bamubambanye n’abazira ibyo bakoze
Kandi ngo we yaraziraga ibyo abandi bakoze
R/
3.Urya muhungu ntiyari yigeze arya umukati habe n’ifi
Barya yahagije nibo bahoze bamukwena uwundi afunze
Naho uwashatse kubona amanota afasha rubanda iminota igenda
Akamunnyega ngo rubanda ikunde imwumve Ntibamurekure
Rubanda baragoye
R/
Ntugakobe imfungwa, Jye nzabanka rirya bandi
Ntukavuge uwapfuye Jye nzabanka rirya bandi
Ntukage mu kigare Jye nzabanka rirya bandi
Ikinyoma kivuze benshi ntibikibuza kuba icyaha
Ntugaseke uwatsinzwe Jye nzabanka rirya bandi
Ntakagwe ngo umukobe Jye nzabanka rirya bandi
Ntugaseke uwo bwayaze Jye nzabanka rirya bandi
Abenshi bakora nabi, ubaruta iyo ukoze neza
Nuramuka ugeze iJabiro unyibuke ndakwinginze x2
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres