JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Umudiho non stop

 

Umudiho non-stop

 

Abasore b’i Gisenyi

Nibaza ndabagira nte?

Ndabasasira udusuna,

Agakangaga karahanda,

Aho tuzajyayo.

 

Ramba ramba ramba nzigira i Shyaka

Nzigira i Kigali mu basindi kwa Nyirabantu

Gira urare turazinduka tujya kumureba

 

Mbega wiriwe,

Nta mirirerwe na rubanda!

 

Na Kigali mu Bugesera,

Bwanacyambwe yose,

Bumbogo na Gasabo,

Kwa Nsoro Samukondo,

Aho tuzajyayo.

 

Marangara na Kabagali,

Ku ijuru rya Kamonyi,

I Remera ya Rukoma,

Mu Butansinda bwa Kigoma,

Ku Kivumu cya Mpushi,

Mu Nduga na Ndiza,

Aho i Runda na Gihara,

Kwa Mirenge ku Ntenyo,

Aho tuzajyayo.

 

Bwanamukare yose,

Mvejuru na Busanza,

Nyaruguru na Buhanga,

Mu mukindo wa Makwaza,

Ngo no kwa Nyagakecuru,

Aho tuzajyayo.

 

I Gikongoro mu Bufundu,

Bunyambiriri Buliza,

Ku nzira ijya Nyaruguru,

Aho tuzajyayo.

 

 

 

 

 

 

 

 

Umudiho non-stop (suite)

 

 

Aho i Shangi ya Kinyaga,

Twambuke u Bunyabungo,

Tugende tugere ku Ijwi,

Dusure na Katabirora,

Aho tuzajyayo.

 

 

Tuzamuke Rusenyi,

Dutambike Nyantango,

Mu Ishoba no mu Bwishaza,

Tuzagere no mu Budaha,

Aho tuzajyayo.

 

Tugende u Bugoyi bwose,

Kingogo n’u Burera,

Tegende u Mutara n’Indorwa,

Duhinguke mu Buganza,

Mu Gisaka kwa Kimenyi,

Aho tuzajyayo.

 13/07/2010
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1332 autres membres