Imanzi ya mwiza
Imanzi ya mwiza
R/ Uraho se manzi ya mwiza x2
Aho naraye hose nararanye umwiza.
Dore ushaka umugore mujya inama x2
Wajya kumubona rubanda rukanga.
Umugabo mujya inama ntumubona x2
N’iyo umubonye rubanda irakubona.
Iyo mvuze icyaya cyaya urugo x2
Burya mba mvuze icyomanzi cy’umugore.
Mvumbe mvumbe mvumbe abagabo none x2
Ejo mu gitondo mvumbe abagore babo.
Baramusasiye yanga kuryama x2
Ahubwo ngo arashaka inka nyina yakowe.
Uwapfuye yarihuse nzi ay’urugo x2
Atabonye aho ayera bayavangamo amazi.
Kera umubyeyi w’i Rwanda nzi ay’urugo
Yonsanga umwana buhinja nzi ay’urugo
Agakenyera agaheka buhinja nzi ay’urugo
None ubu hateye za kigozi
Bébé arahekwa na yaya nzi ay’urugo
Bwira akarara muri beriso nzi ay’urugo
Bwacya ngo ab’ubu baragana hehe?
Umugore w’igisambo nzi ay’urugo
Yabonye umugabo agiye nzi ay’urugo
Akubita inkono ku ziko nzi ay’urugo
Ati: “ncanira mfura yanjye nzi ay’urugo
Nibishya ndaguhemba nzi ay’urugo
Nibipfuba ndagupfurika nzi ay’urugo.”
Wa mugore w’igisambo nzi ay’urugo
Isake ayihamya icyuma nzi ay’urugo
Isafuriya ayihamya iziko nzi ay’urugo
Isahani ayihamya ameza nzi ay’urugo
Ati: “ubugari bwaraye nzi ay’urugo
Ntaribuboneho ndakica nzi ay’urugo.”
Wa mugore w’igisambo nzi ay’urugo
Abona umugabo araje nzi ay’urugo
Ati: “ntugire ngo ndatetse nzi ay’urugo
Ni umuti wa buhinja nzi ay’urugo
Igicunshu n’umuravumba nzi ay’urugo.”
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres