Na njye ndaje
Na njye ndaje
- Niriwe ngutekereza none
- Nkwifuzaho igitangaza
- Nti icyampa nkakubona mu nzira uza unsanga
- Ngatangira, na njye, nkagutangaho ubuhamya
- Buhamiriza rubanda ubwiza n’ubumanzi bwawe
- Naraye mfite inkeke na none
- Yo kukurota nkakubona mu nzozi
- Ngo utambagira ubusitani, hafi y’isumo
- Izuba liguhata imirasire, mu ruhanga rwawe
- Ubuhanga n’uburanga ryabishyize imbere
Kuko unkunda,
Ukankundira ababyeyi banjye
Abavandimwe n’abaturanyi
Ukabifuliza guhirwa
Bagahaha bagahahirana
Na njye ndaje
Kuko unkunda,
Ukankundira izi ndirimbo zanjye
Kugorora inganzo ukabimfasha
Ukazinjonjoramo ubwibone
Ukazikundisha abo ukunda na we
Na njye ndaje
- Nongeye kukwikubita imbere na none
- Nje kukuragiza n’abafana banjye
- Ngo ubasaranganyemo ingabire utanga
- Iyo gushungura, no gushishoza,
- Akaga nikagaruka mu kagali
- Dushirike ubwoba tuzabe abahamya bawe
Kuko unkunda
Ngutuye aka karirimbo
Ugakunde kagukundwakaze
Wowe na Mawe wakwibarutse
Hamwe na Dawe Nyiribiremwa
Ubutatu butagatifu
Gikomangoma, cy’amahanga yose
Umwami w’abami, Mana yanjye
Izina ryawe niryubahirizwe
Amahanga yose akuyoboke
Na njye ndaje
Kuko unkunda,
Ukankundira ababyeyi banjye
Abavandimwe n’abaturanyi
Ukabifuliza guhirwa
Bagahaha bagahahirana
Na njye ndaje
Kuko unkunda,
Ukankundira ababyeyi banjye
Abavandimwe n’abaturanyi
Ukabifuliza guhirwa
Bagahaha bagahahirana
Na njye ndaje, mwami gira unyakire (bis)
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres