JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Nyiribihembo azaguhembe

 

Nyiribihembo azaguhembe

 

Urabeho urabeho, ngaho urabeho x2

 

Iyo nibutse uko wajyaga wivugira, amarira arisuka

Iyo nibutse uko wajyaga wisekera, amarira arisuka

Iyo nibutse uko wajyaga unterura, noneho ngahogora

Genda ntabwo uzibagirana, ntibizabaho

Wowe utazatuva ku mutima, mbe wadusigiye iki?

 

Wowe witangaga utitangiriye itama, Padiri Ferepo

Wowe wagiraga impuhwe z’abababaye, Ndagijimana

Wowe wakoreye Rurema kugeza ugiye, ntuzibagirana

Inkongoro wajyaga unyweramo, habuze undi ikwiriye

Rurema wakutuvanyemo, mbe yatujijije iki?

 

Yararizwe ga mubyeyi kuri urya munsi, watuvagamo

Ugenda utadusezeyeho mubyeyi, biratubabaza

Mbese aho uracyatwibuka? nturatwibagirwa?

Mbese ubwo uzi ari makuru ki? Reka nyakunyuriremo

Twebwe abo wasize utangaga, twese turakuramutsa.

 

Ikigo wasize ushinze cy’i Gatagara, kiracyariho

Abana wasize ubyaye b’i Gatagara, turacyariho

Udashinga utabona ndetse n’utavuga, turacyariho

Ya mazu wasize ushinze, yose aracyahagaze

Za ndahemuka wahasize, zo ziri kwigendera.

 

Wasize byinshi mubyeyi kandi usiga benshi byose birahari

Wasize udusabiye byinshi bimwe biraza ibindi biracyaza

Usiga uduhaye inama z’umubyeyi turazikurikira

Urukundo wadusigiye ni impamo rurahari

Umunsi ibi byose byashize, twese tuzakubona.

 

Igendere ga mubyeyi wamaze urwawe gira umutima utuje

Ishimwe ryawe ntaho ryava hano ku Isi, oya ntaho!

Uzakire uteze neza iryo nyir’ibihembo yaguteguriye

Gusa ugume ufate iry’iburyo, aho uri aho ijabiro

Amarira yo yarahoze, tashya nyiribiremwa.

 

Ni ibyo nagira ngo menyeshe umubyeyi, none ndekeye aho

Ngaho funga ako kadirishya usubireyo, usange Rurema

Nzajya mpora nkunyarukiriza, amakuru y’i Gatagara

Yaba mabi yaba meza, yose uzajya uyamenya

Uwo ni uwo wirereye, ni ijwi ry’uwamugaye.

 

Urabeho urabeho, ngaho urabeho,

Yozefu ndagijimana, ngaho urabeho

Uwajyanye ishema n’ishavu, ngaho urabeho

Uwashushe n’umucunguzi, ngaho urabeho

Nyiribihembo azaguhembe, ngaho urabeho

Urabeho urabeho, ngaho urabeho



13/07/2010
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres