Nyiribihembo azaguhembe
Nyiribihembo azaguhembe
Urabeho urabeho, ngaho urabeho x2
Iyo nibutse uko wajyaga wivugira, amarira arisuka
Iyo nibutse uko wajyaga wisekera, amarira arisuka
Iyo nibutse uko wajyaga unterura, noneho ngahogora
Genda ntabwo uzibagirana, ntibizabaho
Wowe utazatuva ku mutima, mbe wadusigiye iki?
Wowe witangaga utitangiriye itama, Padiri Ferepo
Wowe wagiraga impuhwe z’abababaye, Ndagijimana
Wowe wakoreye Rurema kugeza ugiye, ntuzibagirana
Inkongoro wajyaga unyweramo, habuze undi ikwiriye
Rurema wakutuvanyemo, mbe yatujijije iki?
Yararizwe ga mubyeyi kuri urya munsi, watuvagamo
Ugenda utadusezeyeho mubyeyi, biratubabaza
Mbese aho uracyatwibuka? nturatwibagirwa?
Mbese ubwo uzi ari makuru ki? Reka nyakunyuriremo
Twebwe abo wasize utangaga, twese turakuramutsa.
Ikigo wasize ushinze cy’i Gatagara, kiracyariho
Abana wasize ubyaye b’i Gatagara, turacyariho
Udashinga utabona ndetse n’utavuga, turacyariho
Ya mazu wasize ushinze, yose aracyahagaze
Za ndahemuka wahasize, zo ziri kwigendera.
Wasize byinshi mubyeyi kandi usiga benshi byose birahari
Wasize udusabiye byinshi bimwe biraza ibindi biracyaza
Usiga uduhaye inama z’umubyeyi turazikurikira
Urukundo wadusigiye ni impamo rurahari
Umunsi ibi byose byashize, twese tuzakubona.
Igendere ga mubyeyi wamaze urwawe gira umutima utuje
Ishimwe ryawe ntaho ryava hano ku Isi, oya ntaho!
Uzakire uteze neza iryo nyir’ibihembo yaguteguriye
Gusa ugume ufate iry’iburyo, aho uri aho ijabiro
Amarira yo yarahoze, tashya nyiribiremwa.
Ni ibyo nagira ngo menyeshe umubyeyi, none ndekeye aho
Ngaho funga ako kadirishya usubireyo, usange Rurema
Nzajya mpora nkunyarukiriza, amakuru y’i Gatagara
Yaba mabi yaba meza, yose uzajya uyamenya
Uwo ni uwo wirereye, ni ijwi ry’uwamugaye.
Urabeho urabeho, ngaho urabeho,
Yozefu ndagijimana, ngaho urabeho
Uwajyanye ishema n’ishavu, ngaho urabeho
Uwashushe n’umucunguzi, ngaho urabeho
Nyiribihembo azaguhembe, ngaho urabeho
Urabeho urabeho, ngaho urabeho
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres