JEAN Baptiste Byumvuhore

JEAN Baptiste  Byumvuhore

Umbabarire Mawe

 

Umbabarire Mawe

 

Inkoko zitangiye kubika,

Umuseke utangiye kweya

Imisambi itangiye guhiga

Wararibwaga cyane,

Ni bwo waburaga ibyicaro mawe

Ni bwo wababaraga umubiri wose

Umbabarire mawe x2

 

Ubwo nyogokuru yahururaga,

Cya gihe wacanaga igishyito

Cya gihe wapfukamaga mawe

Jye nkarenga nkabyibagirwa,

Urya mwanya n’irya saha wanyibarutse

Urya munsi wafashije Imana kurema

Umbabarire Mawe x2

 

Wamvanye kure cyane mawe

Ugira ngo nzaza nje kuguhoza

Aho nziye ahubwo ndaguhogoza

Iyo mbyibutse ndarira,

Nakubujije agatotsi nkubuza amahoro

Nyamara urara utekereza icyo nziririrwa

Umbabarire Mawe x2

 

Nisumbuyeho ndagutetereza

Warantumaga nkagusuzugura

Wanyohereza kwiga nkajya kwiba

Naza nkakubeshya!

Ndetse nagejeje n’aho ngukoronga

Nagejeje n’aho ngutera amabuye

Umbabarire Mawe

Ca inkoni izamba

 

Aho nkuriye nkwicisha ishavu

Wifuzaga ko nzaba umugabo

Aho kuba we ahubwo mba ikigwari

Bigutera agahinda,

Guhera ubu ngusabye imbabazi Mawe

Nje gusaba imbabazi z’ibibi nakoze

Umbabarire mawe

Ca inkoni izamba

 

Muntu ukiriho wowe wavutse

Ujye uzirikana ko wavuye kure

Uhakuwe n’umwana wa nyogokuru

Waramuvunnye cyane,

Guhera ubu muhe icyubahiro akwiye

Urajye wubaha umwari aho ari hose

Umufate nka mawe,

Umubyeyi wese akwiriye ishimwe

Akambikwa ikamba n’uwavutse wese

Uwamuhemukiye agasaba imbabazi

Umbabarie mawe x2

Ca inkoni izamba



13/07/2010
10 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au site

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 1335 autres membres