Umbabarire Mawe
Umbabarire Mawe
Inkoko zitangiye kubika,
Umuseke utangiye kweya
Imisambi itangiye guhiga
Wararibwaga cyane,
Ni bwo waburaga ibyicaro mawe
Ni bwo wababaraga umubiri wose
Umbabarire mawe x2
Ubwo nyogokuru yahururaga,
Cya gihe wacanaga igishyito
Cya gihe wapfukamaga mawe
Jye nkarenga nkabyibagirwa,
Urya mwanya n’irya saha wanyibarutse
Urya munsi wafashije Imana kurema
Umbabarire Mawe x2
Wamvanye kure cyane mawe
Ugira ngo nzaza nje kuguhoza
Aho nziye ahubwo ndaguhogoza
Iyo mbyibutse ndarira,
Nakubujije agatotsi nkubuza amahoro
Nyamara urara utekereza icyo nziririrwa
Umbabarire Mawe x2
Nisumbuyeho ndagutetereza
Warantumaga nkagusuzugura
Wanyohereza kwiga nkajya kwiba
Naza nkakubeshya!
Ndetse nagejeje n’aho ngukoronga
Nagejeje n’aho ngutera amabuye
Umbabarire Mawe
Ca inkoni izamba
Aho nkuriye nkwicisha ishavu
Wifuzaga ko nzaba umugabo
Aho kuba we ahubwo mba ikigwari
Bigutera agahinda,
Guhera ubu ngusabye imbabazi Mawe
Nje gusaba imbabazi z’ibibi nakoze
Umbabarire mawe
Ca inkoni izamba
Muntu ukiriho wowe wavutse
Ujye uzirikana ko wavuye kure
Uhakuwe n’umwana wa nyogokuru
Waramuvunnye cyane,
Guhera ubu muhe icyubahiro akwiye
Urajye wubaha umwari aho ari hose
Umufate nka mawe,
Umubyeyi wese akwiriye ishimwe
Akambikwa ikamba n’uwavutse wese
Uwamuhemukiye agasaba imbabazi
Umbabarie mawe x2
Ca inkoni izamba
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres