Uri igisore
Uri igisore
Uri igisore we
Uri igisore batinya Uri igisore we
Niba uri umukungu ukaba ufite inoti
Ufite inganda zinjiza izo noti
Niba ubanye neza n’abandi bakungu
Ntawe ujya uha akawe uhora uhabwa
Uriya nyabuhinja arakuruta
Ntacumura
Ntagira urwango
Ntagira n’ishyari
Uriya nyabuhinja ni rwema koko
Arabaruta mwese ni ntamakemwa
Niba uri umuhinzi ugahinga kijyambere
Ugasarura byinshi abandi bagahaha
Ugahinga ibihingwa ngengabukungu
Ariko kandi wimura urubibi
Niba uri umutware ukayoborana abwenge
Ugakunda abo uyobora na bo bakakwemera
Bakakumva ukabumva mugana amajyambere
Ariko kandi uringana abakugana
Niba uri umuhanga ukiga ukaminuza
Ukavumbura intwaro zikoze buhanga
Ukigisha n’abandi bakamenya ubwenge
Izo ntwaro ni zo zirimbura imbaga
Niba warateye umugongo ibyo ku isi
Ukiyegurira imana ukogeza inkuru nziza
Ukagenda amahanga uvuga inkuru n’izuka
Rimwe na rimwe ujya urenganya imbabare
Uri igisore batinya
Uri igisore barata
Uri igisore bakunda
Uri igisore barata
Uri igisore batinya
Uri igisore barata
Uri igisore bakunda
Uri igisore barata
Inscrivez-vous au site
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 1335 autres membres